SEVOTA ni umuryango: “ Ubufatanye mu kubungabunga ubwisanzurebw_Abapfakazi n_Imfubyi hagamijwe Umurimo no Kwiteza imbere.”
Watangijwe mu kwakira 1994, utangizwa ku mugaragaro kuwa 28 Ukuboza , 1994 muri Taba-Gitarama(Kamonyi), hashingiwe ko imibanire y_abantu n_imibereho yashenywe muri 1994, mu gihe cya jenoside mu Rwanda, ikaba igomba gusanwa. Ibikorwa bikazakorerwa no mu tundi turere tw’igihugu.
SEVOTA ifasha abagenerwabikorwa bayo kwiyubaka babasha gusesengura ibibazo byabo, no gushaka ibisubizo biboneye.
ICYEREKEZO
Kugira umuryango mugari wita ku burenganzira bwa muntu, iha agaciro umugabo, umugore n_umwana hagamijwe amajyambere arambye
INSHINGANO
Umuryango ugamije : Kugira uruhare mu kongerera imfubyi n_abapfakazi imimerere n_imibereho nyabuzima mu byerekeye imibanire, ubukungu n_umuco, hitawe ku burenganzira bw_ikiremwa muntu.