Intego

Intego Rusange
Guteza imbere ibikorwa byimakaza amahoro, ubwiyunge n’iterambere ry_uburenganzira bw_ikiremwamuntu, bw_abagore n_abana bafite ibibazo.
Intego zihariye
Gushimangira ibikorwa bigabanya ubukene mu bagenerwa bikorwa ;
Guhagurukiriza abapfakazi, imfubyi n_abana bafite ibibazo guteza imbere umuco w_amahoro, ubudahohoterana, gukumira no gukemura amakimbirane ;
Kongera guha agaciro ibyiza biri mu muco nyarwanda ushingiye ku bufatanye n_ubufashanye n_uburere bw_abana ;
Guhagurukiriza abapfakazi, imfubyi n_abana bafite ibibazo guteza imbere umuco w_amahoro, ubudahohoterana, gukumira no gukemura amakimbirane ;
Kugira uruhare mu kongera iyita n’ubwisanzure bw’impfubyi, abana bavutse ku ihohoterwa n_abandi bana bafite ibibazo ;
Kugira uruhare mu kurwanya ubujiji no kutamenya gusoma, kwandika no kubara;
Gushimangira ibikorwa birengera,bibungabunga, biteza imbere ibidukikije ;
Gufasha mu kongera imbaraga nyamuntu no gutunganya ibikorwa byerekeranye n’ubwisanzure n’ubufashanye hagati y_abagore bahungabanye ,abahohotewe ndetse n_abana.
Aho Sevota ikorera
Repubulika y_u Rwanda
Aho amatsinda akorera
Akarere ka Kamonyi/Gacurabwenge-Ngamba
Akarere ka Muhanga/Nyamabuye-Rongi
Akarere ka Ngororero/Rususa
Akarere ka Rubavu/Nyundo
Akarere ka Musanze/Cyuve
Akarere ka Rulindo/Mbogo
Akarere ka Gasabo/Jali-Rusororo
Akarere ka Gatsibo/Kiziguro
IBIRO
Ikicaro cy_umuryango: Akarere ka Kamonyi, Intara y_amajyepfo.
Ibiro i Kigali: Akarere ka Gasabo mu nzu za EAR- Province Headquarters).